00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wole Soyinka yishinje Amerika guhagarika Visa ye

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 29 October 2025 saa 11:58
Yasuwe :

Umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Nigeria, Wole Soyinka, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse Visa ye ndetse ko yanakumiriwe kongera kwinjira muri iki gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 91 azwiho kuba ari umwe mu banditsi beza Afurika yagize kubera ko yatwaye igihembo cyitiriwe Nobel mu bijyanye n’ubuvanganzo mu 1986.

Yavuze ko Umuyobozi Uhagarariye Inyungu za Amerika muri Nigeria yamusabye ko we ubwe yakwijyanira Pasiporo ye kugira ngo Visa ye ihagarikwe, ndetse yagaragaje ko atigeze asobanurirwa impamvu nyamukuru yatumye hafatwa icyo cyemezo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye ku wa 28 Ukwakira 2025, ndetse yahise yibutsa imiryango itandukanye yo muri Amerika yifuzaga kumutumira kutirirwa ita umwanya imutumira kubera ko atazongera kujya muri icyo gihugu.

Ambasade ya Amerika muri Nigeria ntacyo yigeze itangaza ku byavuzwe n’uyu mugabo.

Soyinka yigeze gutura muri Amerika mu gihe kigera ku myaka 20 aho yakoraga muri Kaminuza ya New York, gusa mbere y’uko Donald Trump atorerwa kuyobora iki gihugu mu 2016, uyu mugabo yavuze ko atazongera kubayo ndetse icyo gihe yahise asubiza ibyangombwa bimwemerera gutura muri iki gihugu (Green Card).

Soyinka yagiye yumvikana kenshi anenga ubuyobozi bwa Trump kubera uburyo bukemura ibibazo by’abimukira, ibishingirwaho hashakwa impamvu visa ye yaba yarahagaritswe.

Soyinka yanagarutse ku byo yaherukaga gutangaza byo kuvuga ko abona Donald Trump ari nk’umunyagitugu wayoboye Uganda, Idi Amin Dada.

Ati “Njyewe mbona Trump ari Idi Amin wiyuburuye mu isura y’umuzungu kubera uburyo asigaye yitwara nk’umunyagitugu.”

Wole Soyinka yishinje Amerika guhagarika Visa ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages