Uru rubuga rwakunze kuregwa gushyira ahagaragara amabanga y’ibihugu bikomeye, rwamenyekanye cyane mu 2010 ubwo rwashyiraga hanze amashusho agaragaza ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirasa abaturage muri Afghanistan.
Kuri ubu rwashyize hanze ubutumwa butandukanye bw’ibanga bwanditswe na Hillary Clinton wabaye umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari akiri mu nshingano.
Si amabanga ya Clinton yashyizwe ku karubanda gusa kuko harekuwe n’aya John McCain wahoze ahagarariye Leta ya Arizona muri Sena ya Amerika, yemera ko yagize uruhare mu ituritswa ry’amato mu 2017 muri Singapore.
Irasa ryakozwe na mudahusha wa FBI mu mujyi wa LasVegas mu 2019 n’urwandiko rw’umwe mu bashinze Apple, Steve Jobs, rugaragaza ko afite virusi itera SIDA, na byo biri mu byagaragarijwe abakoresha internet.
Wikileaks yeretse abayikurikira ibyagizwe ibanga mu nama ngarukamwaka ihuza u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru, iby’abakozi ba CIA bafunzwe bashinjwa gufata ku ngufu n’ uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryakoze mu bihe by’icyorezo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!