Trump amaze iminsi ibiri mu bitaro bya Gisirikare bya Walter Reed biri mu gace ka Bethesda muri Leta ya Maryland aho ari kuvurirwa kuva ku wa Gatanu ubwo byatangazwaga ko yanduye icyorezo cya Coronavirus.
Abaganga ba Trump batangaje ko ari koroherwa bitandukanye n’uko yagiye mu bitaro ameze, ndetse ko ariho akomereje zimwe mu nshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.
Trump nawe yatangaje ko mu minsi mike azaba yavuye mu bitaro agasubira mu kazi ke dore ko mu kwezi gutaha azahatana na Joe Biden mu matora ya Perezida wa Repubulika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!