Iyi nkongi ikomeye yiswe Old trails fire, yatangiye gukwirakwira ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026, nyuma yo kurenga uruzi rwa Spokane ikinjira mu bice by’umujyi.
Iyi nkongi y’umuriro yakajijwe n’impeshyi, ubushyuhe bukabije n’umuyaga ukaze, bituma ikwirakwira mu bice bitandukanye by’uyu mujyi, kugeza ubwo abayobozi bayise icyago kamere gikomeye kurusha ibindi byigeze kubaho mu mateka ya Spokane.
Abayobozi batangaje ko inyubako ziri hagati ya 700 na 1.100 zangijwe n’iyi nkongi y’umuriro yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe inzego z’ubutabazi zakomeje ibikorwa byo kuzimya umuriro no gusuzuma ibyangiritse.
Iyi nkongi y’umuriro yatwitse ubuso bungana na hegitari 3.248. Kugeza ubu nta muntu wari watangazwa ko yapfuye cyangwa yakomeretse.
Umuyobozi wa Polisi ya Spokane, John Nowels, yavuze ko abantu bagera ku bihumbi 65 ari bo bimuwe mu bice byari byibasiwe n’iyi nkongi y’umuriro. Yavuze ko kuba barabashije kubavana mu bice byari mu kaga mu masaha make ari ikintu gikomeye.
Ati “Ntekereza ko abantu bagera kuri 65.000 ari bo byabaye ngombwa ko dukura muri ibi bice. Kuba twarabashije kubavana muri ibyo bice mu masaha make kandi umuriro ugikomeje ni ibintu bidasanzwe.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Spokane, Lisa Brown, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zatangiye kugenzura agace ku kandi kugira ngo hamenyekane ibyangiritse ndetse n’ahashobora kongera kwaduka umuriro. Yavuze ko abaturage badashobora guhita basubira mu ngo zabo, kuko bishobora gufata ibyumweru bitewe n’aho batuye.
Guverineri wa Leta ya Washington, Bob Ferguson, yavuze ko iyi nkongi y’umuriro ishobora kuba ari cyo cyago kamere gikomeye kurusha ibindi byose byabaye muri Spokane.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ihindagurika ry’ikirere rigira uruhare mu kongera inshuro inkongi y’umuriro ibaho ndetse no gutuma igira ubukana bukabije, bitewe n’ubushyuhe bwiyongera, amapfa amara igihe kirekire ndetse n’ubutaka bwumagaye cyane.
Abayobozi bakomeje gusaba abaturage gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubutabazi mu gihe ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi y’umuriro no gusuzuma ibyangiritse bikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!