Umuyobozi mukuru wa Volkswagen Group, Oliver Blume, yagaragaje ko aba bakozi bose bazasezererwa kugeza mu 2030. Bose bakorera mu Budage.
Ati “Muri rusange imirimo 50.000 igiye gukurwaho bitarenze 2030 muri Volkswagen Group yo mu Budage. Ubu turi gukora mu buryo butandukanye n’ubusanzwe.”
Blume yasobanuriye abanyamigabane b’uru ruganda ko mu 2025 umusaruro wabo wagabanyutse ku kigero cya 44%.
Yavuze ko amafaranga Volkswagen yinjizaga nyuma yo kwishyura imisoro yavuye kuri miliyari zirenga $14 yariho mu 2024 akagera kuri miliyari $8 mu 2025.
Zimwe mu mpamvu zateye iki gihombo ahanini ni imisoro yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yayo yo guteza imbere ibikorerwa muri Amerika.
Muri Werurwe 2025 ni bwo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yashyizeho umusoro wa 25% ku modoka zose ziva mu bindi bihugu zinjira muri Amerika.
Uyu musoro wari usanzwe uri kuri 2,5% ku modoka zituruka mu Burayi no mu Buyapani. Imodoka nini za SUV nizo zishyuraga 25%.
Si ibyo gusa, inganda zo mu Bushinwa zizwiho gukora imodoka za make nazo ziri mu byatije umurindi iki gihombo.
Volkswagen kandi igaragaza ko gutangira gukora imodoka z’amashanyarazi nabyo biri mu byatumye itunguka cyane mu 2025 kuko biyitwara amafaranga menshi mu gukora izo modoka no kuzishakira isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!