Ni urugomero ruherereye ku duce twigaruriwe n’Ingabo z’u Burusiya, rwari rufitiye akamaro abaturage.
Perezida Putin yavuze ko ibyakozwe biteye isoni kandi abifata nk’igikorwa cy’iterabwoba, mu gihe impande zombi zikomeje kwitana ba mwana ku wasenya urwo rugomero.
Ibiro bya Putin byatangaje ko kuri uyu wa Gatatu yavuganye kuri telefone na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya, amubwira ko ibyakozwe ari amahano.
Hejuru yo kuba urugomero rwa Kakhovka rwari rufatiye runini abatuye ako gace, rwari ingenzi cyane ku bijyanye no kurengera ibidukikije kuko bivugwa ko rwagabanyije imyuzure yakundaga kuba muri ako gace.
Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batangaje ko uwasenye urwo rugomero bishobora kumuviramo gushinjwa ibyaha by’intambara.
Putin ngo yabwiye mugenzi we Erdoğan ko abayobozi ba Ukraine bashyigikiwe n’Abanyaburayi ndetse n’Abanyamerika, bakomeje gukora ibikorwa by’iterabwoba n’ibyaha by’intambara ku butaka bw’u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!