Putin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan bigaruka cyane ku ntambara yo muri Ukraine n’ibijyanye no kohereza ibinyampeke mu mahanga.
Uru ruzinduko ruratanga amahirwe yo kunoza umubano hagati y’u Burusiya na Iran kimwe muri bike u Burusiya busigaranye nk’inshuti.
Ruje rukurikira ibirego Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinja Iran ko irimo gutegura koherereza u Burusiya indege zitagira abapilote mu rwego rwo gushyigikira iki gihugu mu ntambara kirimo muri Ukraine.
Kuri uyu wa Kabiri, Ikigo cy’Abarusiya gishinzwe iby’ingufu, Gazprom cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya Iran gishinzwe ibya peteroli afite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, Putin yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uri ku rwego rwiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!