00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Amerika yavuze ko muri Iran nta ntambara irimo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2026 saa 10:53
Yasuwe :

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yatangaje ko ibibera muri Iran atabyita intambara, nubwo hashize amezi atandatu impande zombi zirebana ay’ingwe.

Vance yabivuze mu gihe Amerika imaze iminsi ishakisha uburyo iyi ntambara itaravuzweho rumwe ihagarara.

Vance ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yagize at “Ntabwo nayita intambara. Kuri ubu nta kurasana guhari.”

Yongeyeho ko intambara yamaze ibyumweru bitandatu gusa nyuma y’uko intambara yahuje Amerika, Israel na Iran itangiye ku wa 28 Gashyantare.

Yagize ati “Ariko iyo mubajije igihe ibi bizarangirira, muba mubajije ikibazo gisa n’iki: ni ryari Abanya-Iran bazahagarika kurasa ubwato? Ndumva ukuri ari uko nta gisubizo mfite kuri icyo kibazo. Mwagomba kubaza Abanya-Iran.”

Nyuma y’iminsi hasa nk’ahari agahenge imirwano mishya yatangiye nyuma y’ibitero Amerika yagabye ku Cyumweru, bituma intambara isubira ibubisi.

Vance yashimangiye ko Amerika itazongera kugirana ibiganiro na Iran kugeza igihe izahagarikira ibitero ku bwato butwara ibicuruzwa.

Visi Perezida JD Vance yavuze ko intambara yo muri Iran atayita intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages