Ni uruzinduko JD Vance agiriye i Vatican nyuma y’uko mu minsi yashize Papa Francis yanenze uburyo ubutegetsi bwa Trump bwari buri kwirukana abimukira bimukiye muri Amerika binyuranyije n’amategeko, agaragaza ko ari ugukemura ibibazo bateza ibindi.
Vatican yatangaje ko muri ibyo buganiro Kiliziya Gatolika na Amerika byaganiriye ku bibazo bihangayikishije by’abimukira, impunzi ndetse n’imfungwa.
JD Vance, usanzwe ari umukirisitu gatolika, yasuye i Roma we n’umuryango we, anitabira misa yo ku wa Gatanu Mutagatifu yabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, iherereye i Vatican.
Ibiganiro byabaye mu gitondo cyo ku wa 19 Mata 2025, aho JD Vance yahuye n’Umunyabanga Mukuru wa Vatican, Cardinal Pietro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musenyeri Paul Gallagher.
Ntabwo biramenyekana niba uyu muyobozi azabasha guhura n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, uri koroherwa kuko mu minsi ishize yari arembejwe n’indwara z’ubuhumekero.
Nibwo bwa mbere habaho ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Amerika n’ubwa Vatican kuva Trump yasubira ku butegetsi, ndetse bibaye nyuma y’uko abayobozi b’impande zombi batumvikanye ku bijyanye no kwirukana abumukira muri Amerika.
Nyuma ibiro bya Vance byatangaje ko we na Parolin banaganiriye ku bijyanye n’Iterambere rya Kiliziya Gatolika muri Amerika, uburyo abakilisitu bakomeje gutotezwa mu bice bitandukanye by’Isi n’uburyo Trump yiyemeje guharanira amahoro mu Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!