00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Amerika yasuye Vatican, haganirwa ku bibazo by’abimukira

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 20 April 2025 saa 04:46
Yasuwe :

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yahuye n’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika i Vatican, baganira ku bibazo bitandukanye byiganjemo iby’abimukira ndetse n’uburyo ubuyobozi bwa Donald Trump bukomeje kwitwara muri icyo kibazo.

Ni uruzinduko JD Vance agiriye i Vatican nyuma y’uko mu minsi yashize Papa Francis yanenze uburyo ubutegetsi bwa Trump bwari buri kwirukana abimukira bimukiye muri Amerika binyuranyije n’amategeko, agaragaza ko ari ugukemura ibibazo bateza ibindi.

Vatican yatangaje ko muri ibyo buganiro Kiliziya Gatolika na Amerika byaganiriye ku bibazo bihangayikishije by’abimukira, impunzi ndetse n’imfungwa.

JD Vance, usanzwe ari umukirisitu gatolika, yasuye i Roma we n’umuryango we, anitabira misa yo ku wa Gatanu Mutagatifu yabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, iherereye i Vatican.

Ibiganiro byabaye mu gitondo cyo ku wa 19 Mata 2025, aho JD Vance yahuye n’Umunyabanga Mukuru wa Vatican, Cardinal Pietro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musenyeri Paul Gallagher.

Ntabwo biramenyekana niba uyu muyobozi azabasha guhura n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, uri koroherwa kuko mu minsi ishize yari arembejwe n’indwara z’ubuhumekero.

Nibwo bwa mbere habaho ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Amerika n’ubwa Vatican kuva Trump yasubira ku butegetsi, ndetse bibaye nyuma y’uko abayobozi b’impande zombi batumvikanye ku bijyanye no kwirukana abumukira muri Amerika.

Nyuma ibiro bya Vance byatangaje ko we na Parolin banaganiriye ku bijyanye n’Iterambere rya Kiliziya Gatolika muri Amerika, uburyo abakilisitu bakomeje gutotezwa mu bice bitandukanye by’Isi n’uburyo Trump yiyemeje guharanira amahoro mu Isi.

Vance yaganiriye n’Umunyabanga Mukuru wa Vatican, Cardinal Pietro, ku bibazo birimo n'iby’abimukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .