00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Amerika yashinje abayobozi ba Israel kuba ba gashozantambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 July 2026 saa 09:11
Yasuwe :

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yashinje bamwe mu bayobozi ba Israel gushaka guhindura imyumvire y’Abanyamerika kugira ngo intambara ya Iran ikomeze igihe kirekire.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Joe Rogan, Vance yavuze ko yizeye bamwe mu bagize Guverinoma ya Israel, ariko ko hari abandi bashaka kugira uruhare mu guhindura ibitekerezo by’Abanyamerika kugira ngo imirwano ikomeze ubuziraherezo.

Yagize ati “Hari abantu barimo kugerageza guhindura imyumvire y’abaturage bacu no gukomeza intambara itagira iherezo.”

Muri iki kiganiro Vance yavuze ko hari abantu muri Guverinoma ya Israel bagiye bagerageza gutuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zireka inzira y’ibiganiro na Iran.

Ati “Ntekereza ko twabonye ubukangurambaga bukorwa mu ibanga, bufite amafaranga menshi, bugamije guhagarika ibiganiro no kuburizamo amasezerano.”

Yongeyeho ko hari “ibimenyetso bifatika” by’uko bamwe mu bayobozi ba Israel batishimiye ayo masezerano.

Guverinoma ya Israel ntacyo iratangaza ku byo Vance yatangaje.

Mu minsi ishize Amerika na Iran byari byayobotse ibiganiro, ndetse bishyira umukono ku masezerano y’ibanze yagombaga kuganisha ku masezerano ya burundu y’amahoro.

Nyuma yaho, amakimbirane ku bijyanye n’umuhora wa Hormuz yongeye kubyuka, aho Amerika yakajije ibitero kuri Iran, na Tehran igakomeza kugaba ibitero ku bafatanyabikorwa ba Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.

Vance yagize uruhare rukomeye mu biganiro byerekeye Iran, aho yitabiriye ibiganiro byabereye muri Pakistan muri Mata ndetse akajya mu Busuwisi muri Kamena mu gutangiza ku mugaragaro ibiganiro by’amahoro byagombaga kumara iminsi 60.

Yabwiye Joe Rogan ko atabangamiwe n’uko bamwe mu bagize Guverinoma ya Israel banenga uburyo Amerika ikemura ikibazo cya Iran, kuko ngo ibihugu by’amahanga bisanzwe bigerageza kugira uruhare ku myanzuro ya Leta.

Ati “Ikimbabaza ni igihe Abanyamerika bemera ko, cyangwa ubuyobozi bw’Abanyamerika bukemera ko, izo mpinduka zigira ingaruka ku mitekerereze yabo no ku byo bashyigikira.”

Amerika na Israel byombi byagabye ibitero bikomeye kuri Iran muri Gashyantare 2026, bituma Tehran nayo isubiza ibitero kuri Israel no ku bihugu bifatanya na Amerika mu Kigobe cy’aba-Perse. Imirwano kandi yakomeje gukwira igera muri Liban.

Israel ivuga ko Iran ari ikibazo kibangamiye ubusugire bwayo kandi ishaka ko gahunda zayo zo gukora intwaro zihagarara burundu, ndetse hakabaho impinduka muri politiki y’ubutegetsi bwa Tehran.

Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yashinje bamwe mu bayobozi ba Israel kuba ba gashozantambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages