00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida wa Amerika, Umunyagatolika utemeranya na Papa Léon XIV

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2026 saa 12:49
Yasuwe :

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yatangaje ko atemeranya n’imyumvire ya Vatican ku kibazo cy’abimukira, avuga ko ibitekerezo bya Papa Léon XIV kuri iyo ngingo biteye impungenge.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Papa Léon XIV, Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi akaba n’Umunyamerika wa mbere wageze kuri uwo mwanya, agaragaje kenshi ko atishimira politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Perezida Donald Trump yo gukaza ingamba ku bimukira.

Papa Léon XIV yasabye ko habaho “gutekereza cyane” ku buryo abimukira bafatwa muri Amerika, anenga uburyo ubutegetsi bwa Trump bwagiye bufata abimukira avuga ko ari “uburyo budakwiye” kandi butubahirije uburenganzira bwa muntu.

Mu kiganiro JD Vance yagiranye na Fox News, yavuze ko nubwo ari umunyagatolika, atemeranya na Vatican kuri politiki y’abimukira.

Vance yavuze ko adashyigikiye uburyo Vatican ikomeza kunenga politiki ya Amerika ku bimukira, asaba abayobozi ba Kiliziya kuganira aho gushyamirana kuri iki kibazo.

Ku rundi ruhande, Papa Léon XIV yakomeje kunenga zimwe muri politiki za Trump, zirimo n’izijyanye n’umutekano n’imikoranire mpuzamahanga, aho Vatican yanze kwinjira mu mushinga wa “Board of Peace” ku kibazo cya Gaza.

Izi mpaka hagati ya Vatican na Washington zigaragaza itandukaniro rikomeye ku buryo ikibazo cy’abimukira kigomba gukemurwa, hagati y’uburenganzira bwa muntu n’igenzura rikomeye ku mipaka.

Visi Perezida JD Vance yavuze ko nubwo ari umunyagatolika hari byinshi atemeranya na Papa Leo XIV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages