00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Visi Perezida D.J Vance yashimangiye ko Ukraine idateze gutsinda intambara

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 29 April 2025 saa 02:43
Yasuwe :

Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance, yatangaje ko Ukraine idashobora gutsinda intambara ihanganyemo n’u Burusiya, ashimangira ko kwizera ko intambara izarangira u Burusiya butsinzwe ari ukwibeshya.

Vance akunze kuvuga ko gushyigikira intambara yo muri Ukraine bituma Amerika itita ku bibazo byayo by’imbere mu gihugu kandi bishobora guteza intambara itari ngombwa ku Burusiya.

Mu kiganiro yagiranye na Charlie Kirk, ku wa 28 Mata, Vance yavuze ko hashobora kwicwa abantu barenga miliyoni mu gihe intambara yakomeza.

Ati “Nidahagarara, Abanya-Ukraine ntibazatsinda iyi ntambara. Hashobora kwicwa abantu benshi barenga miliyoni niba iyi ntambara ikomeje indi myaka, kandi ishobora guteza intambara y’intwaro kirimbuzi. Bigomba guhagarara.”

Yavuze kandi ko nubwo bigoye kuganira n’impande zombi, abahuza ba Amerika bari mu nzira yo gushaka igisubizo. Yongeraho ko rimwe na rimwe Amerika yumva yahagarika gutanga ubufasha, ariko Perezida Trump atabyemera.

Ni mu gihe Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zizubahiriza agahenge k’iminsi itatu guhera ku wa 8 Gicurasi, mu rwego rwo kwizihiza instinzi Leta Zunze Ubumwe za Abasoviyete zakuye ku Budage mu ntambara ya Kabiri y’Isi.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashinje u Burusiya gushaka gukoresha uburiganya kandi asaba ko hahita hatangira agahenge k’ukwezi kumwe.

Putin yavuze ko kugirango agahenge k’igihe kirekire gashoboke, Ukraine igomba guhagarika ibikorwa byo guhamagarira abaturage kujya ku rugamba, ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bugahagarika kohereza intwaro muri Ukraine.

Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance, yatangaje ko Ukraine idashobora gutsinda intambara ihanganyemo n’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .