00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vietnam: Abarenga 90 bahitanywe n’imyuzure

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 23 November 2025 saa 01:35
Yasuwe :

Umwuzure n’inkangu byahitanye abarenga 90, abandi bagera kuri 12 baburirwa irengero, mu gihe hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi muri Vietnam.

Ibi biza byibasiye bikomeye Intara ya Dak Lak kurusha ahandi, aho kuva ku wa 16 Ugushyingo hamaze kubarurwa abarenga 60 bapfuye, nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Izindi ntara byagaragaye ko zagizweho ingaruka zikomeye ni izo mu Majyepfo n’Amajyepfo y’Uburengerazuba bwa Vietnam zirimo Quang Ngai, Gia Lai, Khanh Hoa na Lam Dong.

Guverinoma ya Vietnam yatangaje ko inzu zirenga ibihumbi 186 zasenyutse, naho abagera ku bihumbi 258 babura umuriro w’amashanyarazi, ndetse ubu ingabo na polisi by’iki gihugu bimaze koherezwa mu turere twibasiwe cyane ngo bifashe mu bikorwa by’ubutabazi.

Byatangajwe ko Minisitiri w’Intebe wa Vietnam, Phạm Minh Chính, nyuma y’ibi biza yahise ahamagaza inama y’igitaraganya ubwo yari muri Afurika y’Epfo, aho yari yitabiriye inama ya G20.

Abagera kuri 90 bapfuye bazize umwuzure muri Vietnam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages