Kuri uyu wa 29 Kanama 2026, Trump yavuze ko aya masezerano azatuma ibikomoka kuri peteroli Amerika ifite byikuba inshuro ebyiri, ku isoko haboneke ibihagije ndetse n’ibiciro byabyo bigabanyuke.
Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga Truth Social, yavuze ko ibi byagezweho nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth n’abikorera bagiranye na Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez.
Yagize ati "Aya masezerano azakuba inshuro zirenga ebyiri ibikomoka kuri peteroli Amerika ibitse, yongere ibijya ku isoko kandi agabanye ibiciro byabyo ku Banyamerika mu gihe kirekire."
Delcy Rodríguez na we yashimye aya masezerano, avuga ko agamije gufasha Venezuela kongera kuba igihugu gikomeye, aho umutungo wayo wa peteroli uzifashishwa mu kugiteza imbere, guhanga imirimo no kongera amafaranga yinjira.
Umwe mu bayobozi bakorera mu biro bya Perezida wa Amerika yatangaje ko aya masezerano azatuma hashingwa uruganda rwa kabiri runini ku Isi, ruhuriweho rw’abikorera bo ku mpande zombi, aho Abanyamerika bazajya bakuramo 55% by’inyungu.
Uyu muyobozi yavuze ko Venezuela yemereye uru ruganda ruhuriweho gukoresha ubutaka bwayo burimo peteroli mu gihe cy’imyaka 100.
Minisitiri Rubio yavuze ko aya masezerano ari intsinzi ikomeye ku Banyamerika ndetse n’Abanya-Venezuela, asobanura ko azazana ishoramari ry’abikorera rigera kuri miliyari 100 z’Amadolari, rizafasha mu kongera imirimo no kubaka ubukungu bwa Venezuela.
Aya masezerano asinywe nyuma y’aho mu ntangiriro za 2026, Amerika itaye muri yombi uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gucuruza ibiyobyabwenge.
Venezuela ni cyo gihugu kibitse peteroli nyinshi ku Isi. Ubushakashatsi bugaragaza ko ibitse iyajya mu tugunguru miliyari 303, igakurikirwa na Arabie Saoudite ibitse iyajya mu tugunguru miliyari 268.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!