Abafunguwe barimo ab’imbere mu gihugu n’abanyamahanga, bafunguwe ku wa 8 Mutarama 2025, nyuma y’icyumweru uwari Perezida Perezida, Nicolas Maduro, akuwe ku butegetsi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ahita afungwa.
Amerika yatangaje ko izakomeza kuyobora Venezuela, ndetse Perezida Trump yabwiye Fox News ko abafunguwe bose byakozwe ku busabe bw’igihugu cye.
Avuga ku butegetsi bushya bwa Venezuela yagize ati “Ni abantu beza,…ibyo twashakaga byose babiduhaye.”
Kugeza mu ijoro ryo ku wa kane hari hataratangazwa umubare n’amazina y’abagomba gufungurwa, ariko bikavugwa ko ari benshi.
Amashusho yagiye hanze yerekana Biagio Pilieri wari uyoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi wanagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza bya María Corina Machado, afunguwe ndetse ahoberana n’abagiye kumwakira. Machado yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Mu barekuwe kandi harimo Enrique Márquez, wayoboye komisiyo y’amatora, aba n’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu 2024.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!