Ni ibyo yatangaje ku wa 7 Mutarama 2025 kuri televiziyo y’igihugu. Maduro yavuze ko abo bacanshuro bafashwe bafatiwe mu bice bitandukanye.
Yagize ati “Mu bafashwe harimo abasirikare babiri b’Abanya-Colombia, batatu baturutse muri Ukraine ndetse n’abandi bacanshuro bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeye.”
Yakomeje avuga ko abo bafashwe bidatinze baraza kwemera icyaha bari gushinjwa.
Maduro ntiyasobanuye byinshi kuri aba bacanshuro bafashwe ndetse ntiyigeze anatangaza abo bakoranaga.
Yavuze ko muri rusange inzego z’umutekano za Venezuela zimaze guta muri yombi abacanshuro 125 b’abanyamahanga baturutse mu bihugu 25 bitandukanye, bakekwaho kwinjira mu gihugu bagamije gukora ibikorwa by’iterabwoba ku baturage ba Venezuela.
Maduro, biteganyijwe ko atangira manda ye ya gatatu kuri uyu wa gatanu nyuma yo kurahira.
Uyu mugabo, nyuma y’amatora yabaye muri Nyakanga 2024, yateje impaka nyinshi ubwo byatangazwaga ko ari we watsinze amatora, maze ibihugu birimo Amerika bishyigikiye Edmundo Gonzalez Urrutia bari bahanganye, bikarwanya ibyavuye muri ayo matora ariko ntibigire icyo bitanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!