00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Venezuela: Abanyamahanga bakekwaho kugaba ibitero batawe muri yombi

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 10 January 2025 saa 05:56
Yasuwe :

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, yatangaje ko inzego z’umutekano zataye muri yombi abacanshuro barindwi b’abanyamahanga, barimo Abanya-Ukraine n’Abanyamerika, bakekwaho kugerageza kugaba ibitero bihagarika irahira rye ku wa 10 Muratama 2025.

Ni ibyo yatangaje ku wa 7 Mutarama 2025 kuri televiziyo y’igihugu. Maduro yavuze ko abo bacanshuro bafashwe bafatiwe mu bice bitandukanye.

Yagize ati “Mu bafashwe harimo abasirikare babiri b’Abanya-Colombia, batatu baturutse muri Ukraine ndetse n’abandi bacanshuro bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeye.”

Yakomeje avuga ko abo bafashwe bidatinze baraza kwemera icyaha bari gushinjwa.

Maduro ntiyasobanuye byinshi kuri aba bacanshuro bafashwe ndetse ntiyigeze anatangaza abo bakoranaga.

Yavuze ko muri rusange inzego z’umutekano za Venezuela zimaze guta muri yombi abacanshuro 125 b’abanyamahanga baturutse mu bihugu 25 bitandukanye, bakekwaho kwinjira mu gihugu bagamije gukora ibikorwa by’iterabwoba ku baturage ba Venezuela.

Maduro, biteganyijwe ko atangira manda ye ya gatatu kuri uyu wa gatanu nyuma yo kurahira.

Uyu mugabo, nyuma y’amatora yabaye muri Nyakanga 2024, yateje impaka nyinshi ubwo byatangazwaga ko ari we watsinze amatora, maze ibihugu birimo Amerika bishyigikiye Edmundo Gonzalez Urrutia bari bahanganye, bikarwanya ibyavuye muri ayo matora ariko ntibigire icyo bitanga.

Perezida Maduro yataye muri yombi abacanshuro b'abanyamahanga bashatse kuburizamo irahira rye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .