00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Venezuela: Abahitanywe n’umutingito bageze kuri 4.333

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 July 2026 saa 10:26
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela, Jorge Rodríguez, yatangaje ko umubare w’abantu bamaze guhitanwa n’imitingito ibiri yibasiye Venezuela ku wa 24 Kamena wageze kuri 4.333.

Jorge Rodríguez yavuze kandi ko guhera mu cyumweru gitaha bazatangira gufasha abantu bahizweho ingaruka n’umutingito kubona aho bakinga umusaya.

Jorge Rodríguez yavuze ko kugeza ubu imibiri y’abantu 315 bapfuye itaramenyekana amazina. Umubare w’abakomeretse wageze kuri 16.740, mu gihe abantu 6.462 bamaze gutabarwa, naho abagera ku 17.000 badafite aho gukinga umusaya.

Rodríguez yatangaje ko Perezida w’agateganyo, Delcy Rodríguez, azatanga inzu za mbere 200 ku bantu bagizweho ingaruka n’umutingito mu cyumweru gitaha.

Yongeyeho ko inyubako 856 zangiritse kubera imitingito, aho 190 muri zo zasenyutse burundu cyangwa zikagira ibice by’ingenzi byangirika ku buryo zitakomeza gukoreshwa.

Nk’uko imibare y’ibanze ya Leta ibigaragaza, hakenewe inzu 25.000 kugira ngo abahuye n’ingaruka z’iyi mitingito babone aho bakinga umusaya. Abayobozi bamaze kumenya ahantu hafi 40 hashobora kubakwa inzu nshya, hafite ubuso bungana na metero kare 584.000, mu duce twa Osma na Chuspa.

Abahitanywe n'umutingito muri Venezuela barenze 4300

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages