00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vatikani yemeye bidasubirwaho ko Palestine ari Leta y’igenga

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 5 January 2016 saa 03:34
Yasuwe :

Leta ya Vatikani yatangaje ko amasezerano yasinye na Leta ya Palestine mu rwego rwo guhosha intambara ziyishyamiranya na Israel yatangiye gushyirwa mu bikorwa, binavuze ko ubu Vatikani yemera ko Palestine ari Leta itandukanye na Israel.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta ya Vatikani mu mpera z’icyumweru gishize, rivuga ko ibyasabwaga byose ngo amasezerano yasinywe hagati ya Vatikani na Palestine muri Nyakanga 2015 ashyirwe mu bikorwa byamaze kuzuzwa, ndetse ngo yatangiye kubahirizwa.

Iryo tangazo rigira riti "Urwego Nshingamategeko rwa Vatikani na Leta ya Palestine bavuganye ko ibikorwa byasabwaga ngo amasezerano ashyirwe mu bikorwa byamaze kurangira.”

Amasezerano Leta zombi zagiranye arengera uburenganzira bw’idini Gatolika ku butaka buyobowe na Leta ya Palestine, ndetse atsura umubano mwiza hagati y’izi Leta.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko aya masezerano kandi ateganya ko ibikoresho n’ubutaka butagatifu buri muri Palestine birindwa neza.

Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye icyemezo cyemera Palestine nk’igihugu ariko kitari mu Muryango w’Abibumbye, kimwe na Leta ya Vatikani.

Mu Kwakira 2014 igihugu cya Suède cyavuze ko Palestine ari igihugu, bikurura umwuka mubi hagati y’iki gihugu na Leta ya Israel.

Papa Francis ahobera Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages