00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vatican yasabye ko intambara yo muri Ukraine ihagarara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 August 2026 saa 02:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Vatican, Musenyeri Paul Gallagher, yavuze ko hakenewe ko intambara yo muri Ukraine irangira ndetse n’impande zihanganye zigashaka inzira y’amahoro.

Ibi yabivugiye i Moscow nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriye mu Burusiya kuva intambara yatangira.

Gallagher yavuze ko Vatican ishishikariza impande zombi kugana ku biganiro by’amahoro, avuga ko guhagarika imirwano ari “ikintu cyihutirwa kandi gikenewe.”

Ati “Ni ngombwa ko intambara irangira ndetse tugashaka kureba ibiri inyuma y’amakimbirane.”

Yakomeje avuga ko ibiganiro yagiranye na Lavrov byagarutse ku buryo amahoro yaboneka muri Ukraine, ndetse ko bemeranyije gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’ubutabazi, cyane cyane gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara.

Gallagher yavuze ko iki ari kimwe mu byo Vatican ikomeje gushyira imbere mu gihe iyi ntambara imaze imyaka irenga ine ikomeje guteza ibibazo bikomeye.

Iyi ntumwa ya Vatican yavuze ko umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV na we yakomeje gusaba ko habaho guhagarika imirwano.

Mu butumwa bwe bwo ku wa 9 Kanama, Papa yavuze ko ababazwa n’ubwiyongera bw’abasivili bahitanwa n’intambara, barimo n’abana.

Gallagher yaherukaga gusura Moscow mu 2021, ubwo yaganiraga na Lavrov mbere y’uko intambara ya Ukraine itangira.

Vatican yasabye u Burusiya guhagarika intambara muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages