00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vatican na Amerika byemeranyije kuzahura umubano wajemo agatotsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 May 2026 saa 08:24
Yasuwe :

Papa Léon XIV n’umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, bemeranyije ku gushyira imbaraga mu kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi byari bimaze iminsi biterana amagambo kubera intambara yo muri Iran.

Marco Rubio yagiriye uruzinduko i Vatican ku wa 7 Gicurasi 2026, nyuma y’intambara y’amagambo hagati ya Trump na Papa Léon XIV wavuze kenshi ko adashyigikiye intambara Amerika yashoje kuri Iran.

Itangazo rya Vatican rigira riti “Papa Léon XIV na Rubio bavuguruye umuhate wo guharanira umubano mwiza hagati y’impande zombi.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tommy Pigott yavuze ko ibiganiro by’abayobozi bombi bigaragaza ko Amerika na Vatican bifitanye umubano ukomeye.

Rubio yamaze amasaha abiri n’igice i Vatican abona kuhava. Mu bayobozi baganiriye i Vatican harimo na Cardinal Pietro Parolin.

Vatican yashimangiye ko baganiriye ku bihe Isi irimo n’uburyo hakenewe gukora ubutaruhuka bagamije amahoro.

Rubio na Papa Léon XIV bahanye impano, by’umwihariko Papa aha Rubio ikaramu ikoze mu giti cya Olive, yise igiti cy’amahoro.

Papa Leon na Marco Rubio bemeranyije kuzahura umubano wa Amerika na Vatican

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages