00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stavridis wayoboye NATO yagize icyo avuga ku ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 11 November 2024 saa 08:36
Yasuwe :

Uwahoze ari umuyobozi wa NATO, James Stavridis, yavuze ko intambara u Burusiya bwateyemo Ukraine ishobora kuzarangira bufashe hafi 20% by’ubutaka bwayo, ariko na yo ikabashobora kwinjira muri NATO.

Mu kiganiro yagiranye na CNN, Stavridis yasobanuye ko mu gihe u Burusiya bwakomeza kugumana bimwe mu bice bya Ukraine, iki gihugu na cyo gishobora kwemererwa kwinjira muri NATO nyuma y’imyaka itatu cyangwa itanu.

Mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky asaba ko yagarurirwa uduce twayo, u Burusiya buvuga ko butiteguye kurekura na kamwe.

Stavridis yasobanuye ko umuti uhamye uzashoboka gusa, ari uko impande zombi zakumvikana.

James Stavridis wahoze ayobora NATO yavuze ko intambara ya Ukraine n'u Burusiya izarangizwa n'ibiganiro hagati y'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .