Kapiteni Peter Debbins w’imyaka 45, ashinjwa kuba yaratanze amabanga ya Amerika ku rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikari cy’u Burusiya, GRU.
Ibi bikorwa ngo uyu mugabo yabikoze mu myaka ya za 2000, aho yabonanaga n’abatasi b’u Burusiya mu ngendo yakoreye muri icyo gihugu. Bivugwa ko Abarusiya bamumenyeraga ku izina rya Ikar Lesnikov.
Uyu mugabo arashinjwa gutanga amabanga y’igisirikari cya Amerika ku gihugu mpuzamahanga, aho iki cyaha nikimuhama, azafungwa ubuzima bwe bwose.
Amakuru avuga ko Debbins yari asanzwe afitanye umubano wihariye n’u Burusiya, dore ko nyina ari ho yavukiye. Uyu mugabo ngo yahakoreye ingendo nyinshi mu myaka ya 1994 na 2010.
Debbins kandi yashakanye n’umwana w’umwe mu basirikari bakomeye mu Burusiya, ahagana mu myaka ya 1990. Icyo gihe bahuriye mu mujyi wa Chelyabinsk.
Ku nama yagiriwe n’abatasi b’u Burusiya, Debbins yaje kwinjira mu ngabo za Amerika mu 1998, akorera mu mutwe ushinzwe ibinyabutabire mu bihugu birimo Koreya y’Epfo, mbere yo kwinjira mu mutwe udasanzwe wakoreraga mu Budage muri 2003.
Yazamuwe mu ntera mu mwaka wakurikiyeho, yoherezwa gukorera muri Azerbaijan. Nyuma gato yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha by’umutekano, aza gusezererwa mu cyubahiro mu mwaka wa 2005, ariko akomeza gukora mu ngabo z’inkeragutabara kugeza mu mwaka wa 2010.
Umushinjacyaha Wungirije, Gen John Demers yavuze ko “Debbins yatandukiriye indahiro y’ingabo za Amerika, agambanira ingabo zidasanzwe ndetse anashyira umutekano w’igihugu mu kaga.”
Yongeyeho ko ibyo yabikoze “atanga amakuru y’ibanga ku batasi b’u Burusiya, anatanga amakuru y’ishami yakoragamo, ndetse anagaragaza amazina y’ingabo zidasanzwe u Burusiya bushobora kwifashisha butata Amerika”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!