00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahagarariye u Bwongereza muri Amerika yaburiye Ambasaderi mushya ko ibya Trump bihora ari induru

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 22 December 2024 saa 09:55
Yasuwe :

Uwahoze ari Ambasaderi w’u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2016 na 2019 ubwo Trump yari ku butegetsi, Kim Darroch, yagaragaje ibyo mugenzi we witwa Peter Mandelson, washyizwe muri uwo mwanya agomba kwitaho, avuga ko ibyo kwa Trump bihoramo induru nko mu kabari.

Mu kiganiro yagiranye na Sunday Morning With Trevor Phillips, Darroch yavuze ko iyo ugabweho ibitero cyane cyane bya politiki, atari byiza kubikomeza cyane.

Yagarukaga ku magambo akomeye umwe mu bajyanama ba Trump mu gihe cyo kwiyamamaza yavuze kuri Mandelson, aho yamwise igicucu.

Amb Dorroch ati “Ni ko ubuzima bugiye kumera ku ngoma ya Trump. Bihora bimeze nko mu kabari kamwe gahoramo imirwano urusaku ari rwose. Ugomba kubyihanganira ariko ukabyitwaramo neza.”

Mu bintu bitatu Amb Dorroch yabwiye Mandelson kuzitaho harimo ukutibeshya ngo ature i Washington kuko “90% by’abayibamo ni Aba-Democrates.”, kuko ari igice kitatoye Trump.

Ikindi Amb Dorroch yabwiye Mandelson ni ukwibanda ku kugira inshuti abaherwe bo muri Amerika kuko Trump yumva cyane abo bagwizatunga kurusha uko yumva abayobozi muri guverinoma.

Yavuze ko bamufasha nko kumvisha Trump ingingo runaka ashaka ko baganiraho ndetse akumva icyo bamutekerezaho.

Inama ya gatatu uyu Mwongereza yahayee mugenzi we ugiye guhagararira u Bwongereza i Washington ni ukwitegura imbuga nkoranyambaga za Trump, ny’umwihariko ubutuma uyu musaza w’imyaka 78 akunda gushyira kuri X mu ruturuturu.

Ati “Sinakubwira inshuro nahagurutse saa Kumi n’Imwe za mu gitondo ubwo nari i Washington. Trump abyuka kare agashyira ubutumwa bwinshi kuri X, avuga ku biri kubera mu Isi n’u Bwongereza burimo. Buba bushingiye ku marangamutima ye butanashunguwe.”

Dorroch yabwiye Mandelson ko ubwo butumwa bushobora guteza ibibazo ku Bwongereza, akamugira inama ko agomba guhagarara ku byo u Bwongereza bwemera.

Kim Darroch wigeze kuba Ambasaderi w’u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2016 na 2019 ubwo Trump yari ku butegetsi yagiriye mugenzi we inama kwibanda ku bu bakire kuko ari bo Trump aha umwanya
Peter Mandelson ugiye guhagararira u Bwongereza muri Amerika yahawe inama yo kutazatura i Washington

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .