Umucamanza w’urukiko rwa gisirikare rwo muri Amerika, Lt Col Michael A Schrama, yemeje ko urubanza rwa Mohammed ruzatangira tariki ya 5 Kamena 2028, aho azaburanishwa ibyaha birimo ubwicanyi n’ibyaha by’intambara bifitanye n’ibi bitero byahitanye abagera ku 3000.
Mohammed ufite imyaka 61 y’amavuko akaba akomoka muri Pakistan, yafashwe mu 2003, maze mu 2008 ashinjwa ku mugaragaro ibyaha by’intambara n’ubwicanyi. Kuva mu 2006 afungiwe muri Gereza ya Guantanamo Bay muri Cuba.
Ubushinjacyaha bwa Amerika bumushinja kuba inyuma y’umugambi wo gushimuta indege enye zakoreshejwe mu bitero byagabwe ku nyubako z’ubucuruzi za World Trade Center i New York no kuri Minisiteri y’Ingabo (Pentagon) i Washington.
Ashinjwa kuba yarateguye gahunda yo gutoza abagize uruhare muri iki bitero uko batwara indege za gisivile, akayishyikiriza uwahoze ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, Osama Bin Laden.
Bwashakaga ko Mohammed yaburanishwa muri Mutarama 2027 kugira ngo ubutabera budakomeza gutinda ariko Lt Col Michael yabyanze, asobanura ko urubanza ruzaba mu 2028.
Ibiganiro ku rubanza rwe bimaze imyaka myinshi, aho amatariki menshi yari yarateganyijwe yo gutangira kumuburanisha yagiye asubikwa kubera impamvu zirimo ibiganiro ku masezerano yo kwemera icyaha ndetse n’ingaruka za COVID-19.
Mu 2014, raporo ya Sena ya Amerika yavuze ko Mohammed yakorewe iyicarubozo mu gihe yari afunzwe mu buryo burimo kumwibiza mu mazi kugira ngo atange amakuru, aho bivugwa ko yabikorewe inshuro 183.
Abamwunganira bavuga ko gutinda k’urubanza rwe bifitanye isano no gushaka guhisha amakuru ajyanye n’iryo yicarubozo.
Azaburanishwa hamwe n’abandi bakekwaho kugira uruhare mu mugambi w’ibi bitero barimo Walid bin Attash, Ali Abdul Aziz Ali na Mustafa Ahmed al-Hawsawi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!