Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Jean Castex, byashyize hanze, byavuze ko iki cyemezo kizamara ibyumweru bibiri nyuma hakarebwa uko iki cyorezo gihagaze.
Ati “Izi ngamba, zirakenewe cyane mu rugamba rwo gukumira ikwirakwira rya virusi, zirareba Paris n’utundi duce dutatu tuyegereye, zizamara ibyumweru bibiri.”
Iri tangazo kandi rivuga ko ibisobanuro birambuye kuri iki cyemezo biraza kujya hanze kuri uyu wa 5 Ukwakira.
Mu gihe iki cyemezo cyaba gishyizwe mu bikorwa, Paris yaba ibaye Umujyi wa Kabiri muri iki gihugu ufashe iki cyemezo nyuma ya Marseille nayo mu cyumweru gishize yafashe umwanzuro wo gufunga utubari na restaurants mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Iki cyemezo cyo gufunga utubari two mu Mujyi wa Paris, kije nyuma y’uko ku wa 4 Ukwakira mu Bufaransa, mu gihe cy’amasaha 24 hagaragaye abanduye Covid-19 barenga ibihumbi 12.
Kugeza ubu ibigereranyo bikorwa muri iki gihugu bigaragaza ko abantu 250 mu basaga ibihumbi 100 banduye Covid-19 mu gihe 30% by’ibitanda byose byo mu gice cy’ibitaro cyita ku ndembe byabikiwe abarwayi ba Covid-19.
Icyemezo cyo gufunga utubari, restaurants ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi cyaherukaga ubwo iki gihugu cyari mu bihe bya guma mu rugo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!