Uwanduye ni Umujyanama wihariye wa Trump, Nicholas Luna, bivugwa ko ari umwe mu bantu bamuhora iruhande umunsi ku wundi. Inshingano ze zirimo kumuherekeza amanywa n’ijoro mu bintu byose agiyemo, bituma aba umuntu wa hafi cyane wa Trump.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo Trump yatangaje ko yanduye Coronavirus ndetse ubu amaze amajoro abiri mu bitaro nubwo yavuze ko akomeje koroherwa.

Luna wanduye Coronavirus, niwe ushinzwe gutwaza inyandiko Perezida Trump, ndetse agenzura ibijyanye n’imbwirwaruhame ze, kugeza no ku ikaramu akoresha asinya.

Nicholas Luna yari umuntu wa hafi wa Donald Trump
Nicholas Luna yari umuntu wa hafi wa Donald Trump