Ryan Borgwardt w’imyaka 45 ufite umugore n’abana batatu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya gace ka Wisconsin ari naho akomoka.
Uyu mugabo akaba yarakoze amayeri yo guhimba urupfu rwe tariki 24 Nyakanga 2024, aho yagaragaje ko yarohamye mu kiyaga cyitwa ‘Green Lake’ giherereye mu burasirazuba bwa Wisconsin.
Ameyeri yakoresheje ni uko yavuye iwe mu rugo saa Yine z’amanywa abwiye umugore we ko agiye kuroba muri iki kiyaga. Kuva icyo gihe yava mu rugo rwe ntiyongeye kugaruka kugeza umugoroba ugeze umugore we agatabaza polisi avuga ko yabuze umugabo we kandi ko na telefone ye yavuyeho.
Ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kumushaka ku kiyaga yari yagiye kuroberaho, basanze ubwato yakoresheje harimo telefone ye n’imfunguzo z’imodoka hamwe n’ikofi irimo ibyangobwa bye.
Nyuma y’iminsi ibiri bamushakisha muri iki kiyaga bakamubura nibwo bemeje ko yarohamye. Tariki 8 Ugushyingo 2024 nibwo Ryan Borgwardt yongeye kugaragara mu ruhame yibereye mu Burayi ari kurya ubuzima n’umugore w’Umurusiyakazi.
Polisi ya Wisconsin yahise isaba ko atabwa muri yombi akagarurwa muri Amerika kubazwa ibyo yakoze nk’uko People Magazine yabitangaje.
Uyu mugabo watumye abana be batatu n’umugore we bamara amezi atatu n’igice bamuririra bazi ko yapfuye, ubu ari mu maboko ya polisi.
Biteganijwe ko kuwa Kane w’iki cyumweru azitaba Urukiko, akabazwa ku cyatumye ahimba urupfu rwe. Polisi ya Wisconsin yatangarije CNN ko bikekwa ko Ryan yahimbye urupfu rwe kubera ko yaramaze guhabwa amafaranga y’ubwishingizi angana na 375.000$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!