00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Uwari umaze imyaka 70 muri gereza, wasimbutse urupfu inshuro umunani yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 August 2026 saa 08:56
Yasuwe :

Francis Clifford Smith, wari umaze imyaka irenga 70 afunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye afite imyaka 101, nyuma yo kuba yararokotse igihano cy’urupfu inshuro umunani.

Smith yari yarahamijwe icyaha cy’ubwicanyi mu 1950, afite imyaka 25. Abamuzi bavuga ko kuva icyo gihe yakomeje kuvuga ko ari umwere.

Andrius Banevicius, ushinzwe amakuru muri serivisi ishinzwe amagereza muri Connecticut, yavuze ko Smith yari azwi cyane muri gereza kubera gukunda kugaburira inyoni, kugeza ubwo bamuhaye izina rya “The Birdman of Osborn.”

Yagize ati “Yashyiraga imigati myinshi ishoboka mu myenda ye. Abantu bose bari bazi ko iyo avuye aho bafungurira ari uko agiye kugaburira inyoni.”

Smith yashinjwe mu 1949 kwica Grover Hart, wari umuzamu muri club yo muri Connecticut. Yari umwe mu bagabo babiri bafashwe kuri icyo cyaha, ariko mugenzi we yaje kwemera gukorana n’ubushinjacyaha no kumushinja.

Mu myaka yakurikiyeho, ubuhamya ku rubanza rwe bwagiye bushidikanywaho, nyuma y’uko bamwe mu batangabuhamya bahinduye imvugo, ndetse undi mugororwa akaza kwemera ko ari we wakoze icyo cyaha.

Major Leo Carroll, umwe mu bapolisi bari barabajije Smith nyuma yo gufatwa, yaje kuvuga ati “Ntabwo nzi neza niba yari ahari igihe ubwo bwicanyi bwabaga.”

Smith yamaze imyaka irenga 70 muri gereza, nubwo hari ibihe bike yigeze kumara hanze.

Yatorotse gereza mu 1967 ariko afatwa nyuma y’iminsi 12. Mu 1974 yarekuwe kuri Noheli, asubirayo bucyeye. Mu 1975 yahawe imbabazi z’agateganyo, ariko nyuma y’amezi 10 yongera gufatwa azira ubujura no gutunga intwaro.

Mu 2020, yahawe imbabazi z’agateganyo zigenzurwa, ajyanwa mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru bakurikiranywe n’ubutabera.

Smith yapfuye urupfu rusanzwe muri Kamena, nyuma yo kugera ku myaka 101 n’igice.

Smith ni we mu muntu wafunzwe igihe kirekire muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages