Uyu musore w’imyaka 14 y’amavuko akurikiranyweho iki cyaha yakoze kuwa Mbere tariki 2 Kamena akoresheje imbunda nto .
Ubugenzacyaha bwo muri Alabama bwavuze ko uyu musore akimara gukora ubu bwicanyi bukomeye ahitwa Elkmont, yahise ajugunya imbunda hafi y’umuhanda maze atabaza polisi avuga ko yumvishe urusaku rw’ibiturika.
Uyu musore arashijwa kurasa se John Sisk w’imyaka 38 wari umukanishi, muka se Mary Sisk w’imyaka 35 wari umwarimu, na bene se babiri umwe w’imyaka 6, undi w’amezi 6 ndetse na mushiki we kuri se w’imyaka 5.
Kugeza ubu ubuyobozi bwavuze ko bwabajije uyu musore iby’urupfu rw’abo bantu batanu bo mu muryango we, maze yemera ko ari we wabarashe n’ubwo hatatangajwe impamvu yatumye abarasa.
Ntabwo hatangajwe n’aho uwa mwana yavanye imbunda yifashishije arasa umuryango we nkuko Reuters yabitangaje.
Ubu bwicanyi bwifashishije imbunda bukurikiye ubundi bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize i Texas aho abantu barindwi bishwe, 22 bagakomereka.
Mu kwezi gushize undi muntu witwaje intwaro mu gace ka El Paso muri Texas, yishe arashe abantu 22, mu gihe undi yishe arashe abantu 9 agakomeretsa 27 muri Ohio.



















TANGA IGITEKEREZO