Umuvugizi we yatangaje ko Rockefeller yasinziriye ntiyakanguka, aguye iwe mu rugo i Poncantico Hills muri Leta ya New York.
Niwe wari usigaye mu bakomoka kuri John D Rockefeller, umwe bashinze ikompanyi icuruza ibikomoka kuri peteroli yitwa Standard Oil.
David Rockefeller warangije muri Kaminuza ya Harvard mu 1936, yari afite impanyabumenyi mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri kaminuza ya Chicago mu 1940.
Yari umuyobozi w’umuryango ‘Rockefeller Foundation’, ukora ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza. Mu 2015, Donald Kaberuka yagizwe umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’uyu muryango.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko abatari bake babajwe n’urupfu rw’uyu mugabo wagize uruhare mu mpinduka mu bukungu bwa Amerika, akanaba umwe mu bashyize mu bikorwa umushinga wo kubaka umuturirwa wa World Trade Center.
George HW Bush wayoboye Amerika n’umugore we Barbara, bamwe mu babajwe n’urupfu rwa David Rockefeller bafataga nk’inshuti yabo, bashyize hanzre itangazo rivuga ko nubwo abenshi bamumenye kubera ibikorwa byo gufasha, kwita ku bandi no kwiyemeza guhindura imibereho ya benshi, yanabaye umujyanama w’abaperezida batandukanye yaba abo mu ishyaka ry’aba democrates cyangwa aba-republicains.
Izina Rockefeller ryamamaye cyane hagati y’ikinyejana cya 19 n’icya 20, nyuma y’uko abavandimwe John D. na William bashinze ikigo Standard Oil, gicuruza ibikomoka kuri peteroli.
Nubwo imitungo yabo itigeze imenyekana kuko bayigize ibanga, ni umwe mu miryango ikomeye muri Amerika, aho ufite inganda, amabanki, ibijyanye n’inyubako ndetse ukaba waragiye ugaragara no mu bikorwa bya politiki.



















TANGA IGITEKEREZO