Towana Looney yari asanzwe afite impyiko imwe bitewe n’uko mu 1999 yahaye umubyeyi we indi mpyiko ngo atabare ubuzima bwe. Uko iminsi yagiye yicuma impyiko imwe yari asigaranye yararwaye bikomeye kugeza ubwo ibazwe.
Towana yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko yumva ameze neza kandi akomeye ndetse uko agenda akira ubuzima burushaho kuba bwiza cyane.
Uyu mugore yamaze igihe kinini yivuza birangira agiye ku rutonde rw’abazahabwa impyiko, na rwo arumaraho imyaka irenga umunani.
Umuntu wa mbere washyizwemo impyiko z’ingurube witwa Ricky Slayman yapfuye amaze amezi abiri gusa. Uwazihawe bwa kabiri na we zamuguye nabi azikurwamo nyuma y’iminsi 47 ahita apfa. Abandi ni abahawe imitima y’ingurube babiri na bo bahise bapfa.
Dr. Robert Montgomery wari uhagararayi ikipe y’abaganga yabaze Towana Looney, yavuze ko ubuzima bwa Towana butanga icyizere ko buzakomeza kuba bwiza, impyiko bamuteyemo igakomeza gukora neza kandi igihe kirekire.
Ati “Umubonye mu nzira, ntabwo wamenya ko ari we muntu wenyine ugendana urugingo rw’ingurube ku Isi kandi rukora neza.”
Umwaka ushize abarenga 415 bapfuye bategereje guhabwa insimburangingo, ndetse muri Amerika abarenga 100.000 bategereje guhabwa insimburagingo, abenshi bategereje impyiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!