Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Secret Service, Anthony Guglielmi, yatangaje ko bari babonye amakuru y’umuntu ushaka kugaba igitero cy’ubwiyahuzi waturukaga muri Leta ya Indiana yerekeza i Washington.
Guglielmi yavuze ko bari bahawe amakuru arambuye kuri uwo muntu ugaragara nk’umwiyahuzi, umurinzi wo kuri White House abonye umuntu umeze nka we ndetse abona n’aho yaparitse imodoka hafi aho bahita batangira kurasana.
Ati “Ubwo ushinzwe kurinda umutekano yahegeraga, uwo mugabo yahise akuramo intwaro ndetse bihita bisaba ko uwo murinzi ahita akoresha intwaro birangira amurashe.”
CNN yanditse ko ku wa 9 Werurwe 2025 mu gitondo Trump atari yaramukiye muri White House.
Uwo mugabo utaramenyekana imyirondoro ye yahise ajyanwa mu bitaro, mu gihe Secret Service yavuze ko nta mukozi wayo wigeze akomereka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!