00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Umucamanza yongeye kwitambika iteka rya Trump rikumira abimukira

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 July 2017 saa 08:27
Yasuwe :

Umucamanza wo muri Leta ya Hawaii muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Derrick Watson, yavuze ko abagize imiryango y’Abanyamerika baba mu mahanga batazagerwaho n’Iteka rya Perezida Donald Trump rikumira impunzi n’abimukira baturutse mu bihugu bimwe na bimwe.

Ibihugu bigaragara kuri uru rutonde mu iteka ryashyizweho umukono na Trump muri Werurwe 2017 ni Iran, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somaliya, aho abaturage babyo babujijwe kujya muri Amerika mu gihe cy’iminsi 90, n’impunzi mu minsi 120.

Nyuma y’uko iri reka ryitambitswe igihe kitari gito, muri Kamena 2017 Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ntakuka, rigiye gutangira gukurikizwa ariko rikaba ritazagera ku bantu bafitanye umubano wihariye n’igihugu cyangwa Abanyamerika.

Umucamanza Derrick Watson yavuze ko ubutegetsi bwa Trump bwasobanuye nabi umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga aho bwahise bwemeza ko mu bakomorewe hatarimo basekuru, abuzukuru, ba nyirarume, nyirasenge, ababyara, abishywa, abisengeneza ndetse n’abashakanye n’abavandimwe b’Abanyamerika.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, Watson yavuze ko ubutegetsi bwa Trump bwatanze igisobanuro cy’abakomorewe bwirengagije amwe mu masano akomeye nk’igisekuru kandi ariryo pfundo ry’umuryango.

Ubwo yashyiraga umukono kuri iri teka, Trump yatangaje ko biri mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’Abanyamerika no guhangana n’iterabwoba.
Imiryango na Leta nyinshi zigize US byagiye bigaragaza ko iryo teka rya Trumpa ari ukwibasira abayisilamu.

Umucamanza wo muri Leta ya Hawaii muri USA, Derrick Watson

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages