Ibiro by’ubugenzacyaha mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Leta Oklahoma yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), byatangaje ko umugore yiyahuhe nyuma yo kwiyicira abana be babiri b’abahungu.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza, Rebecca Smith w’imyaka 48 uzwi ku izina rya Rebecca Brown, yarashe umuhungu we Levi Brown w’imyaka 24 ndetse na Garret Brown wa’imyaka 25 mu gihe bari basinziriye maze bagahita bapfa.
Ukuriye igipolisi muri aka gace avuga ko ibi byabereye mu rugo aba bana bari basangiye n’uyu mubyeyi wabo mu ijoro rishyira urukerera rwo ku ya 05 Mutarama 2015.
Uyu muyobozi wa polisi akomeza avuga ko uyu mugore, mbere yo gukora iri bara yahamagaye musaza we akamumenyesha ko agiye gukora igikorwa cy’ubwiyahuzi yarangiza nawe akihitana.
Musaza we yahise ahamagara kuri numero y’ubutabazi ariko ubutabazi busanga amazi yari yarenze inkombe kuko abatabazi baje kumuhamagara bamumenyesha ko basanze batatu bose ari imirambo.
Kugeza ubu, hakomejwe iperereza mu rwego rwo kugaragaza icyatumye uyu mugore akora iki gikorwa. Gusa ikizwi kugeza ubu ni uko Smith yari asanzwe akoresha ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO