Abarenga 162,000 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri Amerika, mu gihe 54,000 bandura ku munsi umwe. Ibipimo by’abahitanwa na Coronavirus biri kuzamuka muri Leta 20 z’icyo gihugu.
Abahanga mu by’ubuzima muri Amerika bemeza ko nibura ku muntu umwe usanzwemo Coronavirus, haba hari abandi 10 batazwi, bitewe n’uburyo imiterere yo gupima no gukurikirana abahuye n’abanduye itari ku rwego rwiza.
Mu minsi ishize, hari abapimwaga Coronavirus, ibisubizo bikamara ibyumweru birenze bibiri atarabibona, abahanga bakemeza ko icyo gisubizo kiba nta cyo kimaze, kuko gishobora kuza uwapimwe yaranduye.
Ubwiyongere bwa Coronavirus buri gukongezwa n’abakiri bato muri Amerika, kubera kwinangira kwambara udupfukamunwa no kutajya ahantu hahurira abantu benshi.
Ibi byatumye ibihugu byinshi by’i Burayi na Aziya bibuza Abanyamerika kwinjira mu bihugu byabo.
Mu gihe Amerika yitegura kwinjira mu matora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo, ibikorwa byo kwiyamamaza bihuriza abantu benshi ahantu hamwe biziyongera, ari na cyo giteye impungenge abaganga kuko bishobora kuzakongeza ubwandu bwa Coronavirus.
Amerika ikurikiwe na Brazil imaze kugira abantu miliyoni eshatu z’abanduye Coronavirus, mu gihe u Buhinde bukurikiraho n’abantu miliyoni zirenga ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!