00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Trump yigambye ko ayoboye Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 April 2025 saa 11:03
Yasuwe :

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko ubu uretse kuba ayoboye igihugu cye anayoboye Isi yose kandi iyi manda imushimisha ugereranyije n’iya mbere yayoboye.

Trump yabitangarije The Atlantic ubwo yishimiraga iminsi 100 amaze ku butegetsi muri manda ya kabiri yatangiye muri Mutarama 2025.

Ati “Muri manda ya mbere nacunganaga n’ibintu bibiri gusa, kuyobora igihugu no gucungana n’imibereho gusa. Ariko kuri iyi nshuro ndayobora igihugu n’Isi.”

Trump yavuze ko bitandukanye no mu bihe byashize, ubu yishimira gukora inshingano zirimo ibikorwa bifite ingufu.

Abajijwe niba ashobora kuziyamamariza manda ya gatatu yavuze ko we ntabyo ashaka kandi ari cyo kintu gikomeye ndetse byazagorana kubigeraho.

Perezida Trump yavuze ko muri iyi manda yishimiye ko ayoboye Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .