Iki gikorwa gikurikiye imyigaragambyo yabereye mu mijyi itandukanye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganaga uburyo Trump akoresha mu guhagarika abimukira no gukoresha ingabo mu bikorwa by’imbere mu gihugu.
Guverineri wa Leta ya California wo mu Ishya ry’Aba-Democrates, Gavin Newsom, yavuze ko iki gikorwa ari ugukoresha nabi ububasha umuntu ahabwa n’amategeko.
Urukiko rwa Oregon rwahise rutegeka ko abasirikare bahagarikwa by’agateganyo, kugeza nibura ku wa 19 Ukwakira 2025, mu gihe urubanza rukomeje.
Trump we yatangaje ko kohereza ingabo muri uyu mujyi ari ngombwa kuko Portland iri mu bibazo bikomeye, ariko abayobozi bo muri uwo mujyi bagahakana ibi, bavuga ko nta bibazo bihari.
Izi mpaka zagaragaje kutumvikana hagati ya Leta zimwe na Guverinoma ya Trump ku bijyanye no gukoresha ingabo mu gihugu imbere, mu gihe imyigaragambyo ikomeje kwiyongera mu mijyi irimo Portland, Seattle, San Francisco, na Denver.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!