USA: Trump arifuza ko Amerika izahabwa ku mafaranga azagurwa TikTok

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 4 Kanama 2020 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Trump yasabye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizabona ku gice cy’amafaranga azagurishwa TikTok, kuko Leta ye yagize uruhare rufatika muri iryo gurisha.

TikTok ni porogaramu ikunzwe cyane n’urubyiruko ku Isi. Yakozwe n’ikigo cya ByteDance cyo mu Bushinwa, iza gukwirakwira ndetse ubu ni imwe muri porogaramu zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TikTok yinjiye mu bibazo nyuma y’aho Amerika ishinje ByteDance gukoresha iyo porogaramu mu guha Leta y’u Bushinwa amakuru y’abayikoresha. Ibi byatumye Perezida Trump avuga ko azashyiraho itegeko rikumira TikTok muri Amerika, mu gihe iyo porogaramu yarenza tariki ya 15 Nzeri itaragurwa n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika.

Microsoft ni yo yahise igaragaza inyota yo gushaka kugura TikTok ndetse ibiganiro hagati y’iki kigo na ByteDance byo kureba uburyo yagura imigabane ya TikTok ishami rya Amerika bigeze kure.

Trump yifuza ko TikTok ishami rya Amerika rigurwa n’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Amerika kuko byo byizeweho kubika neza amakuru y’abanyamerika bakoresha TikTok.

N’ubwo hari abibaza niba tariki ya 15 Nzeri izagera ubwumvikane bwagezweho hagati ya ByteDance na Microsoft, Trump yavuze ko igihe aya masezerano yaba akozwe, Amerika ‘ikwiriye igice kinini’ cy’amafaranga azaba yaguzwe TikTok kuko Leta ye ari yo yatumye ibi biganiro bitangira.

Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiriye igice kinini cy’igiciro kizemezwa, kuko ari twe twatumye bishoboka. Cyavanwa mu bizacuruzwa, kandi nta wundi wabitekerezaho utari njye, ariko ubwo nibwo buryo ntekerezamo, kandi ndumva bikwiriye”.

Microsoft irifuza kugura porogaramu ya TikTok kubera uburyo ari imwe mu zishobora guhangana n’izindi zimaze kwamamara cyane nka Facebook na Snapchat.

Benshi bemeza ko igitutu cya Amerika kuri TikTok kigamije kuyica intege, kuko yamaze kwigaragaza nk’imwe muri porogaramu zabangamira ubuhangange bwa Amerika mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Kuba TikTok kandi ikoreshwa n’urubyiruko na byo ngo ni andi mahirwe Microsoft yifuza gufatirana.

Tariki ya 15 Nzeri nirenga nta cyemeranyijweho, TikTok izahagarikwa muri Amerika.

Trump arifuza ko Amerika izahabwa ku mafaranga azagurwa TikTok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .