Iki gitangazamakuru kidasanzwe kimenyerewe mu kwandika inkuru nk’izi cyavuze ko kuba Perezida Trump yarashatse kwerekana ko umusenateri wa Amerika ashobora kwishora mu busambanyi ngo abone amafaranga yo kwifashisha mu matora, bigaragaza ko atari kugirirwa icyizere cyo kuyobora igihugu.
Aha USA Today yagarukaga ku magambo Trump yanditse kuri Twitter ku wa kabiri aho yanengaga Senateri Kirsten Gillibrand kuri ubu uri kumurwanya, nubwo mu bihe byashize yigeze kujya kumwinginga ngo amuhe inkunga yo gukoresha mu matora, ndetse akaba yari yiteguye gukora icyo aricyo cyose yari kumusaba.
Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri White House, Sarah Sanders, yavuze ko aya magambo ya Trump ataganishaga ku mibonano mpuzabitsina, gusa kiriya gitangazamakuru ntikigeze cyemera ibisobanuro byatanzwe.
USA Today yagize iti “Perezida uzatinyuka kwita Senateri Kirsten Gillibrand indaya nta nubwo akwiye umwanya wo gusukura ubwiherero bw’isomero Barack Obama yakoreshaga akiri perezida, cyangwa guhanagura inkweto za George W. Bush.”
Iki gitangazamakuru cyakomeje kigaragaza ko ibyo banditse ntaho bihuriye no kuba hari politiki zimwe na zimwe batumva kimwe n’abaperezida, ahubwo bishingiye ku myitwarire ya Trump idakwiriye umukuru w’igihugu.
Abagize inama y’ubwanditsi ya USA Today bagize bati “Ibi ntaho bihuriye n’ibyo tutumva kimwe n’abaperezida bose kuri politiki zabo, cyangwa kuba tutaranyuzwe na bimwe mu byemezo byabo. Obama na Bush nabo hari ahantu henshi bagiye batsindwa. Bananiwe kubahiriza amasezerano batanze ndetse batangaza ibinyoma, ariko imyitwarire yabo ntiyigeze ishidikanywaho.”
Nk’uko CNN yabyanditse, si ubwa mbere USA Today igaragaje ko ibona Trump adakwiriye kuyobora kuko no muri Nzeri 2016 mbere y’uko amatora aba, bari banditse inkuru ko babona adakwiriye ubuyobozi, ariko ntibanerura ngo bashyigikire Hillary Clinton bari bahanganye.
Ibinyamakuru byo muri Amerika bikomeje kugenda byerura ko bidashyigikiye Trump, aho bimushinja imvugo zidakwiye umukuru w’igihugu no gushaka gucecekesha itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO