Ibi yabivuze ku wa 6 Werurwe 2025, abwira itangazamakuru ko byaba byiza ibihugu byose bikuyeho intwaro za kirimbuzi bitunze.
Yagize ati “U Burusiya natwe ni twe dufite nyinshi kugeza ubu, u Bushinwa na bwo buzagira izingana n’izo dufite mu myaka ine cyangwa itanu. Byaba ari byiza twese tuzirimbuye kubera ko ingufu z’intwaro z’ubumara ni mbi cyane.”
Trump yavuze ko yakwishimira gutangiza ibiganiro hagati y’ibihugu bitunze intwaro z’ubumara kugira ngo bose bazikureho.
Si ubwa mbere Trump agaragaje ko atishimiye iri hangana ry’ibihugu bihatana mu kugira intwaro nyinshi kurusha ibindi, kuko muri Gashyantare 2025 yavuze ko abona nta mpamvu Amerika ifite yo gukomeza gukora izo ntwaro zitwara amafaranga menshi.
Icyakora muri manda ye mbere ya Trump akijya ku buyobozi yahise akura Amerika mu masezerano ya INF (Intermediate-Range Nuclear Forces) yo gukumira ikorwa ry’intwaro z’ubumara nyinshi hagati ya Amerika n’u Burusiya.
Ku rundi ruhande ibihugu by’i Burayi bihuriye mu Muryango w’Ubutabarane wa OTAN byifuza gukoresha intwaro z’ubumara z’u Bufaransa nk’iturufu yo kwikingira ubushotoranyi bw’u Burusiya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!