00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Trump yashimangiye ikumirwa ry’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika muri ‘White House’

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 19 February 2025 saa 02:00
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yashimangiye amabwiriza akumira Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) mu biro bya Perezida wa Amerika (White House) kubera gukomeza kwita Ikigobe cya Mexique iryo zina kandi yarategetse ko gihindurirwa izina kikitwa Ikigobe cya Amerika.

Trump yabivuze ubwo yasinyaga iryo teka mu nyubako ye ya Mar-a-Lago yubatse ahitwa Palm Beach muri Leta ya Florida.

Yagize ati “Twishimiye igihugu cyacu ndetse dushaka ko hariya hitwa Ikigobe cya Amerika kandi ko [AP] izaguma guhezwa kugeza igihe bazemera ko izina ryahindutse.”

Ni ubwa mbere Perezida Trump yari avuze kuri iyi ngingo kuva abanyamakuru ba AP bamenyeshwa ko batemerewe kwinjira muri White House mu cyumweru gishize.

Perezida Trump akijya ku butegetsi, yahinduye izina ry’iki kigobe gitandukanya Mexique na Amerika rikaba rimaze hafi imyaka 400.

Gusa AP yo itangaza ko ikoresha uburyo busanzwe bukoreshwa n’ibindi binyamakuru.

Umuvugizi wa AP, Lauren Easton yagize ati “Ibi bijyanye na Leta igerageza kubwira abaturage ndetse n’itangazamakuru amagambo bakoresha. Bikaba byaratuviriyemo gukumirwa muri White House kubera uburyo twahisemo kwandika ahantu.”

AP yakumiriwe muri White House, yari isanzwe iri mu binyamakuru bikorana bya hafi n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ndetse yanajyanaga na Perezida aho agiye hose ari nako iha amakuru ibindi bitangazamakuru.

Trump yashimangiye ko AP izakomeza gukumirwa muri White House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .