00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Perezida Trump yanenze Ukraine yijunditse abatarayitumiye mu biganiro

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 February 2025 saa 11:40
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yatengushywe no kubona Ukraine inenga kuba itaratumiwe mu biganiro bigamije guhosha intambara hagati yayo n’u Burusiya kandi itarakoresheje amahirwe yari ifite yo kuyiburizamo.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri Leta ya Florida, avuga ko Ukraine yakabaye yaratangiye ibiganiro n’u Burusiya mbere yo kwinjira mu ntambara, igatakaza uduce tumwe na tumwe twayo.

Yagize ati “Natengushywe cyane, numvise ko barakajwe no kuba nta mwanya bafite mu biganiro. Wari mu myaka itatu ishize, wakabaye utarayitangije. Wakabaye waragize ubwumvikane.”

Ni mugihe abayobozi bahagarariye u Burusiya na Amerika batangiye ibiganiro bigamije guhosha intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, biri kubera muri Arabie Saoudite ahashyizweho amatsinda azakomeza ibyo biganiro.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yanenze kuba igihugu cye kitaratumiwe muri ibyo biganiro kandi ari ibyiga ku kibazo ifitanye n’u Burusiya, ahamya ko ibizavamo badateze kubyuhiriza kuko nta ruhare babigizemo.

Yagize ati “Ukraine ifata ibiganiro ititabiriye nk’ibitazagira icyo bitanga kandi ntitwabiha agaciro.”

Trump kandi yunze mu rya Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin wavuze ko Zelensky atakiri perezida wa Ukraine, hakwiye gukorwa andi matora kugira ngo hagire amasezerano bagirana.

Gusa Perezida Zelensky yateye utwatsi ibyo bitekerezo avuga ko abaturage be nta kibazo bafite mu kuba akiri perezida wabo.

Perezida Trump avuga ko Ukraine yakabaye yaragize ubwumvikane n'u Burusiya aho gutangiza intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .