Ibi byatangajwe n’Abayobozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, White House, kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025.
Ni icyemezo kandi kireba Jake Sullivan wahoze ari Umujyanama mu by’Umutekano muri Perezidansi ku ngoma ya Joe Biden, ndetse na Lisa Monaco wari Umushinjacyaha mukuru wungirije.
Daily Mail yanditse ko abambuwe uburenganzira bose bashobora kutemererwa kwinjira mu nyubako nyinshi za Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’Inkiko, gereza, iz’inzego z’umutekano n’izindi nzego nyubahirizategeko.
Bibaye kandi nyuma y’uko Perezida Trump yambuye Joe Biden uburenganzira bwo kongera kubona amakuru y’ibanga ya buri munsi ahabwa Perezida wa Amerika n’abandi bamubanjirije.
Muri Amerika Perezida wavuye ku butegetsi ahabwa amahirwe yo gukomeza kubona amakuru amwe n’amwe y’umutekano n’andi y’ibanga kugira ngo ashobore kunganira uri ku butegetsi mu gufata ibyemezo byerekeye umutekano cyangwa politiki by’igihugu.
Mu 2021, Biden nawe yambuye ubu burenganzira Trump, aho yavuze ko imyitwarire ye idahwitse, nyuma y’imyigaragambyo yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol, Aba-Républicain bakamushinja kuyigiramo uruhare.
Icyo gihe bwari ubwa mbere uwahoze ari Perezida wa Amerika yambuwe uburenganzira bwo kubona amakuru y’ibanga nyuma yo kuva ku butegetsi.
Trump kandi yakuyeho uburenganzira n’umutekano wihariye ku bandi bayobozi bakuru bahoze muri guverinoma ya Biden, barimo Gen (Rtd) Mark Milley na Dr. Anthony Fauci.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!