Nibwo bwa mbere Trump yari agaragaye mu ruhame kuva ku wa Gatanu ushize ubwo byatangazwaga ko yajyanywe mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed National Military Medical Center, kubera uburwayi bwa Coronavirus.
Trump yagaragaye mu modoka yicaye mu mwanya w’imbere, asuhuza abaturage bamushyigikiye. Yari yambaye ikoti ry’umukara n’ishati y’umweru ariko nta karuvati.
Trump yagaragaraye mu modoka nyuma gato yo kwandika kuri Twitter ko agiye kugira uruzinduko rutunguranye hanze y’ibitaro.
Trump yavuze ko yize byinshi ku cyorezo cya Coronavirus aho ari mu bitaro, ndetse ko vuba azagaragaza ibyo yize.
Yagize ati “Nize byinshi kuri Covid. Nabyigiye mu ishuri, nubwo atari ishuri nk’irisanzwe. Iri si rya shuri bigira mu bitabo. Ubu ndabyumva neza, ndaza kubamenyasha ibyo namenye.”
Ni amagambo yuatunguye bamwe kubera uburyo Trump yakunze gusuzugura icyorezo cya Coronavirus, acyita ko ari icyatejwe n’u Bushinwa, ko kidakanganye nkuko bamwe babivuga n’ibindi.
Umwe mu baganga bavura Trump, Dr Sean Conley yabwiye abanyamakuru ko ubuzima bwa Perezida bumeze neza ugereranyije n’uko yaje mu bitaro ameze.
Yavuze ko ku wa Gatanu mu gitondo aribwo umwuka wa Oxygene mu maraso ye wagabanyutse cyane, ukajya munsi ya 94 %, mu gihe umuntu muzima uwo mwuka mu maraso uba ugomba kuba hejuru ya 95%. Yavuze ko icyo gihe Trump yaje afite n’umuriro mwinshi.
Uyu muganga kandi yavuze ku wa Gatandatu nabwo umwuka mu maraso ya Trump wagabanyutse ukajya kuri 93 %, gusa agashimangira ko bakoresheje uburyo bushoboka ngo bidakomeza kugabanyuka.
Conley yavuze ko mbere yo kujyanwa mu bitaro, Trump yamaze isaha ku byuma bimwongerera umwuka wa Oxyegene.
Dr Conley yavuze ko ku wa Gatanu bafashe umwanzuro wo guha Trump umuti wa Dexamethasone wagiye ugaragaza ubushobozi bwo gufasha abarwayi ba Coronavirus.
Ni umuti uzwiho kugabanya umuriro no kongera ubwirinzi bw’umubiri, ukaba ukunze gukoreshwa ku bantu baribwa mu ngingo, abarwaye indwara z’ubuhumekero nka Asthma n’izindi.
Ku wa Gatandatu, umuyobozi mu biro bya Perezida wa Amerika, Mark Meadows, yavuze ko ubuzima bwa Trump mu masaha 24 yari ashize bwari bumeze nabi, ndetse ashimangira ko bishobora kurushaho mu masaha 48 ari imbere.
Dr Conley yabihakanye, avuga ko ibyatangajwe na Meadows byumviswe nabi.
Donald Trump w’imyaka 74 ni umwe mu bantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa no kuzahazwa na Coronavirus kubera imyaka ye, no kuba afite umubyibuho ukabije.
Guhera ku wa Gatanu, Perezida Trump yatangiye guhabwa umuti wa remdesivir uri mu igeragezwa ngo barebe niba wavura Coronavirus.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!