Amabwiriza y’iyo kompanyi, ntiyemerera abakozi bayo n’abayigana kwambara ipantaro n’amakanzu bibegereye ndetse n’indi myenda igaragaza ibice bimwe by’umubiri.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2017, ubwo amatsinda abiri y’abakobwa berekezaga i Minneapolis bagombaga guhagurukira ku kibuga cy’indege cya Denver, babiri muri bo baje guhagarikwa.
Irya mbere ry’abakobwa batatu bafite uburenganzira buhoraho bwo kugenda muri iyi ndege, babiri bari bambaye amapantalo abafashe nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’iyi Kompanyi, Jonathan Guerin.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko aba bakobwa babiri, imyaka yabo itatangajwe babwiwe n’umugore ukora ku marembo y’ikibuga cy’indege ko imyambarire yabo itemewe. Umwe mu bakobwa bari mu rindi tsinda akimara kubona ibibaye kuri mugenzi we, yahise afata umwitero arawambara.
Nyuma y’uko bamwe bangiwe kugenda, Shannon Watts ukurikirwa n’abarenga 32,000 yanditse kuri Twitter ye yamagana ibyabaye ku bakobwa batanu bari kuri icyo kibuga cy’indege , bategetswe guhindura imyenda bari bambaye, babiri banze kuyihindura bakabuzwa kugenda.
Yanditse avuga ko ari uburenganzira bwabo kwambara ibibabereye, anabaza impamvu bikorwa ku bakobwa, abahungu batabitegekwa.
Iyi kompanyi yisobanuye ivuga ko ayo ari amabwiriza yashyizeho areba abakozi bayo n’abandi bayigana ndetse ko n’abahungu bafite amabwiriza abareba.
Gusa si ubwa mbere iyi myambarire ikunzwe n’abakiri bato iteje ikibazo muri Amerika ndetse benshi ntibayivugaho rumwe. Mu Ukwakira 2016, Alan Sorrentino ukomoka muri Leta ya Rhode Island yohereje ibaruwa isaba abakobwa bari hejuru y’imyaka 20 bakoraga mu kinyamakuru guhagarika kwambara iyo myenda.
Yagiraga iti “Kimwe n’utujipo duto, amapantalo abafashe cyane ni iby’abana n’abagore bato bagikeneye kwinezeza. Ariko ku bagore bakuze ni ibintu biteye isoni bishobora no kubagaragaza nabi mu ruhame.”
Icyo gihe, abakobwa n’abagore bo mu myaka itandukanye bazengurutse mu mujyi wa Barrington bambaye iyo myenda bagararagaza ko batishimiye icyo cyemezo.
Mu 2015 kandi abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Cape Cod Technical, iherereye i Massachusetts bakoze imyigararagambyo bamagana amabwiriza y’imyambarire yabuzaga kwambara imyenda ibegereye n’indi igaragaza ubwambure.



















TANGA IGITEKEREZO