Sherrill yavuze ko abo bantu batabigizemo uruharo, kuko igihe basabaga impushya zo gutwara cyangwa indangamuntu, bari bagaragaje neza ko atari Abanyamerika. Icyakora, kubera ikibazo cya sisteme, bahise bandikwa nk’abemerewe gutora.
Yagize ati “Nababajwe cyane n’uburangare bukomeye bwatumye ibi bibaho.” Yongeyeho ko isesengura ry’ibanze ryagaragaje ko abagera kuri 400 banditswe bwa mbere kubera iri kosa ari bo bagiye gutora.
Abo bantu banditswe hagati ya Kamena 2023 na Kamena 2024. Barimo abanditswe nk’abayoboke b’ishyaka mu Ishyaka ry’Aba-Democrates, Aba-Republicain ndetse n’abatagira ishyaka babarizwamo, bari batuye mu bice bitandukanye bya New Jersey. Iri kosa ryabaye mbere y’uko Sherrill atangira kuyobora iyi leta.
Guverineri yavuze ko ikigo cyari gishinzwe gucunga iyo systeme y’indangamuntu kizasimbuzwa. Yijeje ko ikibazo kizakorwaho iperereza, kigakosorwa kandi abaturage bakamenyeshwa amakuru yose.
Ibi byamenyekanye mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gusaba Inteko Ishinga Amategeko gushyiraho amabwiriza akaze asaba abatora kwerekana indangamuntu n’icyemezo cy’ubwenegihugu.
Trump amaze igihe avuga ko mu matora yo muri Amerika habamo uburiganya bukabije, nubwo ibyo birego bitagaragajweho ibimenyetso bihagije.
Sherrill, wo mu Ishyaka ry’aba-Democrates, yavuze ko Trump nta cyizere afite ku bijyanye n’imigendekere myiza y’amatora ariko ko ubuyobozi bwe bwiyemeje kwemera ikibazo, bukagikoraho iperereza, bukagikemura kandi bukamenyesha abaturage aho kugihisha, kugihakana cyangwa guhimba ibidafite ishingiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!