Kuwa mbere nibwo Trump yashyize umukono ku iteka rishya, rikumira mu gihe cy’iminsi 90 abaturage baturutse mu bihugu bitandatu birimo bitatu byo ku mugabane wa Afurika bituwe cyane n’Abayisilamu.
Ibihugu bigaragara kuri uru rutonde ni Iran, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somalia, akaba aribyo n’ubundi byari mu iteka yari yasinye muri Mutarama 2017, ariko ntirivugweho rumwe. Muri byo bitatu bivugwaho gushyigikira iterabwoba.
Iraq nayo yari ku ruriya rutonde, kuri iyi nshuro yakuwemo kubera ko ikomeje kugirana ubufatanye na Amerika mu bijyanye n’umutekano.
Mu kiganiro na CNN, John Kelly yavuze ko ibihugu bishobora kwiyongera kuri uru rutonde ari ibifite uburyo bwo kugenzura abashaka kubyinjiramo bukemangwa.
Yakomeje avuga kandi ibi bihugu atari ibituwe n’Abayisilamu gusa cyangwa ngo bibe biri mu Burasirazuba bwo hagati kandi ko nubwo bitakumirwa, umubare w’abaturage babyo binjira muri Amerika ushobora kugabanuka bitewe n’uburyo isuzuma rizarushaho gukazwa.
Iteka rishya rizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2017. Ntirireba abaturage bemerewe kuba muri Amerika binyuze muri gahunda ya Green Card.



















TANGA IGITEKEREZO