Trump yavuze ko hazinjizwa toni 300.000 z’inyama z’inka ziseye hatagendewe ku ngamba zafashwe zijyanye n’itumizwa ry’inyama mu mahanga. Iyi gahunda iri mu masezerano y’iminsi 90 agamije kugabanya ibiciro ku baguzi bo muri Amerika.
Trump yavuze ko yemeye iyi gahunda nyuma yo kugaragaza ko hari amasezerano azatuma inyama zigurishwa ku giciro kiri hasi ugereranyije n’isoko risanzwe. Yatangaje ko ibiciro by’inyama bizagabanyuka ku rugero rwa 25% ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko, nubwo atatangaje ibihugu bizazohereza.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko iyi gahunda izafasha Abanyamerika kugura ku giciro gito ikanaha umwanya ubworozi bw’inka bwo muri Amerika gukomeza gutera imbere.
Ati: “Iyi gahunda izagabanya ibiciro ku Banyamerika, inahe amahirwe inka zacu yo gukomeza gukura.”
Icyemezo cya Trump cyafashwe mu gihe abaguzi bo muri Amerika bagaragaje kenshi ko baremerewe n’ibiciro by’ibiribwa, cyane cyane ku biribwa by’ibanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!