Umugore witwa Ashley Scott ukora ubushabitsi bujyanye n’ibikorwa by’ubwubatsi niwe watangije uyu mushinga afatanyije n’imiryango 19 y’abirabura. Bizeye ko ako gace kazaba nk’ijuru rito ku birabura by’umwihariko bamaze igihe bafatwa nabi muri iki gihugu.
Aka gace kazaba gafite inzu zo guturamo, aho abantu bashobora kwifashisha mu bikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi.
Scott yatangaje ko kubona abirabura mu mihanda bari kwigaragambya ari ikintu kibabaje, nyuma y’impfu za bagenzi babo barimo George Floyd. Ni yo mpamvu we n’abo bafatanyije biyemeje kubaka aka gace ku buryo abantu b’ubwoko runaka bisangamo, bakahafata nk’umudugudu wabo.
Ibi bikorwa bizakorerwa mu cyaro kiri ahitwa East of Macon mu gace ka Wilkinson.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!