Umukandida w’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije, Jill Stein waje ku mwanya wa kane mu matora, yaherukaga kuvuga ko amajwi yongera kubarurwa muri leta eshatu zakemangwaga zirimo Pennsylvania, Michigan na Wisconsin.
Gusa umucamanza muri Pennsylvania yatesheje agaciro icyo cyifuzo, muri Michigan ho urukiko rugihagarika kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ariko muri Wisconsin ho birakorwa.
Izo leta bizwi ko ari iz’aba-démocrate bari bahagarariwe mu matora na Hillary Clinton, ariko ibyavuyemo byerekanaga ko zatoye Donald Trump w’umu- Républicains bituma bamwe bagira amakenga.
Itangazo rya Komisiyo y’amatora muri Wisconsin rivuga ko nyuma yo kongera kubarura amajwi, intsinzi ya Trump yiyongereyeho amajwi 131 akagera ku 22 748 avuye kuri 22 617 yari yabazwe mbere.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’iyo Komisiyo, Mark Thomsen rikomeza rigira riti “Dushingiye ku ibarura ry’amajwi ryasubiwemo, bashobora kugira icyizere ko ibyavuye mu matora muri Wisconsin bigaragaza neza ugushaka kw’abaturage, yaba yabazwe n’intoki cyangwa imashini.”
Muri Pennsylvania Trump yatsinze Clinton amurusha amajwi asaga 44 000 naho muri Michigan ho amurusha asaga 10 000.
Uretse kuba Clinton arusha Trump mu majwi y’abaturage hejuru ya 2%, yasabwaga no kumutsinda muri izo Leta muri Electoral College, aho buri leta igenerwa inteko itora ari nayo ihitamo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Huffington Post dukesha iyi nkuru itangaza ko n’iyo hose amajwi abarurwa byari byitezwe ko nta kinini cyagombaga guhinduka ku byatangajwe bwa mbere.
Jill Stein yavugaga ko mu ntara nyinshi zigize Pennsylvania aho batoreraga mu ikoranabuhanga ntibakoreshe impapuro, ubwo buryo bwaba bwarinjiwemo n’abajura bagahindagura ibyagombaga kuva mu itora.
Nubwo Trump yamaze kwemezwa nka Perezida, Ibiro bishinzwe iperereza CIA biheruka gutangaza ko u Burusiya bwagize uruhare mu gutuma atsinda amatora, ndetse abasenateri basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku ruhare icyo gihugu cyaba cyarabigizemo.



















TANGA IGITEKEREZO